yazilimweb tasarim

Imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga(Season debrief) muri Koperative Abiyunze Kinazi.

By Admin on June 19, 2019 in News
0
0

Urugaga rwamakoperative NCCR kubufatanye numushinga wa USAID (PSDAG) nyuma yo kureba akazi gakomeye abakozi bamakoperative bahura nako mukuyobora, Gucunga umutungo, kwamamaza ibikorwa bakora, Gukemura amakimbirane nubuvugizi mumakoperative yibanze hatangijwe umushinga wikoranabuhanga rikoresha tablet cg telefone ngenanwa mugukusanya no gusesengura amakura yifashishwa mubuzima bwa burimunsi bwa koperative zibanze hibanzwe cyane mumicungire y’umutungo wa koperative.

Iryo koranabuhanga ryitwa Igitabo cy’umuhinzi COMMCARE porogaramu y’ikoranabuhanga ikoreshwa muri telefone zigendanwa ifasha mugukusanya gutanga no kubika amakuru waba uri kuri murandasi cg utayiriho ibyo bigafasha umuyobozi gukurikirana uko ibikorwa byaburimunsi bigenda.

Kwitariki 14 Kamena 2019 habaye igikorwa cy’imurika bikorwa by’ikoranabuhanga(Season debrief) muri Koperative ikoresha iryo koranabuhanga ryigitabo cy’umuhinzi(COMMCARE) y’ ABIYUNZE BA KINAZI ihinga ibigori n’ibishyimbo iherereye mukarere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi, Akagari ka Burima

Umuhango watangijwe na perezida wa koperative ABIYUNZE bwana UFITAMAHORO CALLIXTE aha ikaze anabwira abanyamuryango ba koperative abashyitsi bari bavuye ahantu hatandukanye ninzego baje bahagarariye, 

Yatangije ibyo birori avuga kumavu namavuko ya koperative Abiyunze nuko kuva batangira gukoresha iryo koranabuhanga byahinduye bikanoroshya imikorere ya koperative ABIYUNZE KINAZI cyane cyane mumicungire yumutungo wa koperative kuva mwiteganya ryumusaruro kugeza igihe umusaruro ugiriye kwisoko.

Yashoje ijambo ryikaze aha agronome n’umucungamutungo umwanya wo kwereka abari bitabiriye ibyo birori byo kumurika amakuru yaranze umusaruro wabonetse mugihembwe cyihinga 2019 A hifashishijwe ikoranabuhanga ryigitabo cy’umuhinzi ryitwa COMMCARE. 

Imurikamakuru ryatangijwe na agronome wa koperative ABIYUNZE KINAZI bwana Ishimwe Samuel wamuritse uko ikoranabuhanga ry’igitabo cy’umuhinzi(COMMCARE) rikora ateganyiriza umwe mubanyamuryango ba koperative nyuma yamuritse amakuru yaranze ibarura ryabanyamuryango nayiteganyamusarura yaranze igihembwe cy’ihinga A 2019.

Hakurikiyeho imurikwa ryamakuru yaranze igura nigurishwa ryaranze igihembwe cy’ihinga 2019 A twagejejweho na Madam Habigeno Madeleine.

 

 

Abanyamuryango nabashyitsi bo mumakoperative yabaturanyi yari yabukereye mubirori byimurikamakuru

Abanyamuryango ba koperative abiyunze Kinazi bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo kukamaro kikoranabuhanga muri koperative yabo ndetse nahakiri ibibazo bakahagaragaza

Bwana Nsengiyumva Alfred umunyamuryango wa koperative abiyunze ba Kinazi yavuze ko ikoreshwa ryikoranabuhanga muri koperative yabo byagabanyije igihe bamaraga bategereje kwishyurwa nyuma yo kugemura umusaruro wabo kuri koperative.

 Nyuma yabanyamuryango ba koperative gutanga ibitekerezo byabo uwuhagarariye umwe mubafatanyabikorwa bimena babagurira umusaruro EAX mumajyepfo bwana Mugisha Joseph yagarutse kukamaro kamakuru muguteza imbere ubucuruzi anagira inama yicyakorwa kugira ngo ikoranabuhanga rikoreshwa na koperative Abiyunze rirusheho kubagirira akamaro.

Uwuhagarariye Banki ya Kigali mumurenge wa Kinazi bwana Kalisa Callixte wagaragaje akamaro kikoranabuhanga mumakoperative uburyo rituma abanyamuryango barushaho kugirira icyizere koperative yabo ndetse bigatuma Koperative irushaho kugirirwa icyizere namabanki iyo yaka inguzanyo

Washoje ashishikariza nandi makoperative yabaturanyi gukoresha ikoranabuhanga mumirimo yabo ya burimunsi ya koperative.

Hakurikiyeho ijambo ry’umunyabanga nshingwabikorwa mu Rugaga Nyarwanda Rwamakoperative (NCCR) bwana Ngabonziza Gerarld watanze ikiganiro kukamaro kikusanya makuru mugukemura amakimbirane muma koperative, gukora ubuvugizi mubaterangunga ndetse nama banki yongeyeho ko binafasha umuhinzi kumenya niba ahinga yunguka cg ahomba bityo bikamufasha gufata ingamba nshya mugihembwe cyihinga gitaha.

Hakurikiyeho ijambo ryumuyobozi waje ahagarariye umushinga PSDAG wa USAID Madam Umuhire Chantal wagarutse kumikorere myiza koperative Abiyunze Kinazi yagaragaje imyaka yose bakoranye aboneraho kubasezeraho kubwumushinga wabo ugiye gusoza muruku kwezi kwa kamena anabatumira mubirori byo gusoza kumugaragaro umushinga wa PSDAG watanze umusanzu ukomeye mwiterambere ryubuhinzi mu Rwanda.

Twasoje ibirori nikiganiro cy’umushyitsi mukuru waje ahagarariye Akarere ka Ruhango ushinzwe Ubuhinzi mukarere Bwana Byiringiro Emmanuel wagarutse cyane kukamaro kikoranabuhanga mugukusanya amakuru afasha kwiteramberere ryamakoperative kuko byongera kwizerana bityo gukorera hamwe bikoroha.

Umuhango wasojwe nubusabane no gusangirira hamwe kwabayobozi abaterankunga n’abanyamuryango ba koperative.

0 Comments

Add comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Copyright © 2019 | NCCR