yazilimweb tasarim

Imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga(Season debrief) muri Koperative Codpcum.

By Admin on June 6, 2019 in News
0
0

Urugaga rwamakoperative NCCR kubufatanye numushinga wa USAID (PSDAG) nyuma yo kureba imvune abakozi bamakoperative bahura nazo mukuyobora, Gucunga umutungo, kwamamaza ibikorwa bakora, Gukemura amakimbirane nubuvugizi mumakoperative yibanze hatangijwe umushinga wikoranabuhanga rikoresha tablet cg telefone ngenanwa mugukusanya no gusesengura amakura yifashishwa mubuzima bwa burimunsi bwa koperative zibanze hibanzwe cyane mumicungire y’umutungo wa koperative.

Iryo koranabuhanga ryitwa Igitabo cy’umuhinzi COMMCARE porogaramu y’ikoranabuhanga ikoreshwa muri telefone zigendanwa ifasha mugukusanya gutanga no kubika amakuru waba uri kuri murandasi cg utayiriho ibyo bigafasha umuyobozi gukurikirana uko ibikorwa byaburimunsi bigenda.

Kuri 24 Gicurasi 2019 habaye igikorwa cy’imurika bikorwa by’ikoranabuhanga(Season debrief) muri Koperative ikoresha iryo koranabuhanga ryigitabo cy’umuhinzi(COMMCARE) ya CODPCUM ihinga ibigori n’ibishyimbo iherereye mukarere ka Nyagatare, Umurenge wa Mukama, Akagari ka Rugarama.

Umuhango watangijwe na perezida wa koperative CODPCUM bwana Ngaruye Aloys aha ikaze abashyitsi bari bavuye ahantu hatandukanye baje kureba uko iryo koranabuhanga ryahinduye imikorere ya koperative CODPCUM.

 

Hakurikiyeho ijambo ry’umunyamabanga mpuzabikorwa wurugaga rwamakoperative mu Rwanda(NCCR) bwana NGABONZIZA GERALD wagarutse cyane kukamaro kikoranabuhanga mumicungire y’umutungo wakoperative intandaro yamakimbirane numwiryane birangwa mumakoperative amwe namwe bivamo nisenyuka ryayo.

Nyuma yaho hatangiye imurikabikorwa rishingiye kumakuru yumusaruro wakusanyinjwe mugihembwe cyihinga  2019 A ryatangijwe niteganyamusaruro byamuritswe na Agronome wa koperative CODPCUM bwana Nsabimana Jean De Dieu.

Waje kwakirwa n’umucungamutungo wa koperative CODPCUM Bwana Mujyanama Theoneste wagarutse kwimurika ryamakuru yaranze igura n’igurisha ryaranze igihembwe cy’ihinga 2019 A.

Hakurikiyeho umwanya wahawe abanyamuryango ba Koperative kubaza ibibazo ndetse nuko bumva akamararo kikoranabuhanga mubuhinzi bwabo.

Hakurikiyeho impanuro zabafatanyabikorwa ba koperative CODPCUM babimburiwe nuhagariye banki y’abaturage mukarere ka Nyagatare bwana Munyamasoko Andre wagarutse cyane akamaro kikoranabuhanga mugutanga amakuru atuma koperative igaragaraho imikorere y’umucyo ituma yizerwa nama banki ndetse nabandi bafatanyabikorwa.

Hakurikiyeho ijambo ry’umukuru wa Polisi mumurenge wa Mukama wagarutse kuburyo ikoranabuhanga mugukusanya amakuru bitera umucyo no kwizerana hagati yabanyamuryango ba koperative bikagabanya amakimbirane aganisha mukwishora mubyaha kuri bamwe mubayobozi nabanyamuryango. 

Hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi wihuriro ryamakoperative ahinga ibigori mukarere ka Nyagatare bwana Twingiriyimana Jean Chrisostome agaruka kukamaro kikoranabuhanga mubuhinzi nuburyo agiye gushishikariza andi makoperative ahinga ibigori mukarere gukoresha ikoranabuhanga ryigitabo cy’umuhizi.

Nyuma yaho umuyobozi uhagarariye PSDAG Madam Umuhire Chantal yasabye abanyamuryango ba koperative CODPCUM kuvuga kukamaro ikoranabuhanga ryigitabo cy’umuhinzi batewemo inkunga na PSDAG kubufatanye na NCCR cyabafashije mukoroshya no kunoza akazi muri koperative yabo, Abaha ijambo bavuga ukuntu yatumwe serivise bahabwa zarushijeho kwihuta kubwo kubonera amakuru kugihe no kuzana umucyo muri koperative yabo bigatuma batera imbere muburyo bworoshye kuburyo bagiye kugura imodoka izajya ibajyanira umusaruro kwisoko.

 

Hakurikiyeho ijamo ry’umuyobozi wihuriro ryabahinzi bibigori mukarere ka Nyagatare Bwana Twiringiyimana Jean Christome wagarutse kukamaro kikoranabuhanga mubuhinzi numukoro asigaranye wo gushishikariza izindi koperative gukoresha ikoranabuhanga muguteza imbere umurimo unoze.

Mubashyitsi bari baje hasojwe nijambo ryumushyitsi mukuru muriri murikabikorwa Madam Niyibigira Clementine agronome waje uhagarariye akarere wasoje ashimira koperative CODPCUM kuba arintangarugero mumakoperative akorera mumurenge wa Mukama abandi bakwigiraho mumikorere ndetse nuburyo bakoreshamo ikoranabuhanga mukworoshya imikorere ya koperative.

Imurikabikorwa ryasojwe numunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rwamakoperative mu Rwanda(NCCR) na perezida wa koperative bashimira abanyamuryango ba koperative Codpcum hamwe nabayobozi bamakoperative yabaturanyi kubwo kwitabira kukigero gishimishe umuhango wimurikabikorwa kwikoranabuhanga.

0 Comments

Add comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Copyright © 2019 | NCCR