yazilimweb tasarim

Inama ku ikoranabuhanga mu bimina biri mu makoperative na serivise z’ubwishingizi.

By Admin on May 4, 2019 in News
0
0

Tariki 30 Mata 2019 Urugaga rwamakoperative mu Rwanda (NCCR) rwahuje amafederation abarizwa murugaga rwamakoperative mu Rwanda mu nama yiga kwikoreshwa ryikoranabuhanga ryitwa SAVE rihagarariwe na Company Nyarwanda yitwa EXUUS , Save nikoranabuhanga rizafasha Ibimina biba mumakoperative kubitsa no kugurizanya hakoreshejwe telephone ngendanwa hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money na Airtel/Tigo cash.

 

Nyuma yikiganiro cyikoranabuhanga hatanzwe ikindi kiganiro cyo Gutanga serivise zubwishingizi mumakoperative, Ikiganiro twahawe na SORAS LIFE ASSURANCE bafatanyije na Union Insurance Brokers Ltd kuri serivise yabo yitwa IMARAGISHYIKA itanga ubwishingizi kurupfu rwumwe mubagize umuryango ubwishingizi bugafasha abasigaye hatangwa amafaranga 2000 ku kwezi ku mufatabuguzi umwe.

Ikiganiro cyashoje inama cyarukurebera hamwe uko hakoreshwa ikoranabuhanga mukubika amakuru yibaruramari niteganya musaruro byorohereza akazi ababaruramari naba agronome bama koperative mumibare nifatwa ryamakuru muburyo bufite uburinzi bwo kurwego rwo hajeru hifashishijwe application y’igitabo cy’umuhinzi (Farmbook) cya Commcare gikoresha Tablet na telephone ngendanwa mugufata amakuru, Kigakoresha mudasobwa Mukureba no gusesengura amakuru yafashwe.

Inama yashojwe numuyobozi mukuru wa NCCR Dr Katabarwa Augustin ashimira ubufatanye buri hagati ya NCCR amafederation nabafatanya bikorwa.  

 

0 Comments

Add comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

*

Copyright © 2019 | NCCR